Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Ross Kana yatangaje ko yatanze Miliyoni 1 Frw yo gufasha umuryango 'Sherrie Silver Foundation' washinzwe n'umubyinnyi Sherrie Silver mu rwego rwo gushyigikira urugendo rwo gukuza impano z'abana batishoboye bitabwaho n'uyu mubyinnyi mpuzamahanga.
Uyu musore yasuye iki kigo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, agirana ibiganiro n'abana, byibanze cyane ku rugendo rwe rw'umuziki, ndetse abagira inama z'uko bakwiye kwitwara mu rugendo rw'abo rwo kumenyekanisha no kugaragaza impano biyumvamo.
Mbere yo kuvuga ikimugenza, uyu musore yabanje gutaramana n'aba bana baririmbana indirimbo ye yise yise "Mami" aherutse gushyira ku isoko. Yavuze ko yanyuzwe n'uburyo aba bana bayisubiyemo, ndetse avuga ko yiyumva nk'uri mu muryango.
Ibyishimo byasaze aba bana, ubwo yavugaga ko atanze Miliyoni 1 Frw yo kubafasha. Yabwiye aba bana ati "Ntimuzacike intege, muzagera kure." Abana bati "Turagukunda."
Ross Kana yavuze ko aho ageze ahacyesha Imana no kuba yaramenye gukoresha neza igihe. Ati "Ni ikibazo cy'igihe, ndetse na gahunda z'Imana kuri wowe. Rero, igihe cyari kigeze kugirango ngaragare. Imana yatanze inzira nziza kugirango ibintu byanjye bicemo, kandi ndayishimira cyane."
Umwana w'imyaka 5 y'amavuko yamubajije impamvu ahorana inyota yo gukora cyane, asubiza ko biterwa n'uko ari umunyafurika, kandi arangamiye gutera ishema umuryango we n'igihugu muri rusange.
Uyu musore yaherukaga kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko atanze Miliyoni 10 Frw agura Album ‘Colorful Generation’ ya Bruce Melodie, mu birori byabereye muri Kigali Universe, ku wa 21 Ukuboza 2024.
Icyo gihe yabaye uwa mbere watanze amafaranga menshi mu kugura iyi Album, nyuma y’abarimo Sadate Munyakazi wayoboye ikipe ya Rayon Sports.
Benshi
bibajije ku mitungo y’uyu musore, ariko mu kiganiro Bruce Melodie aherutse
kugirana na MIE yavuze ko Ross Kana ari umunyamafaranga, kandi azi neza ko
Miliyoni 10 Frw yaguze Album y’indirimbo 20 azazimushyikiriza.
Ross Kana ni umwe mu bahanzi bagize Label ya 1: 55 Am. Yabanje gukorana by’igihe gito na Murindahabi Irene M Irene, nyuma agerageza amahirwe abasha kwinjira muri iriya Label.
Kuva icyo gihe yashyize imbaraga mu muziki, kugeza ubwo yumvikanye mu ndirimbo ‘Fou de Toi’ yahuriyemo na Element na Bruce Melodie yabiciye bigacika.
Ross Kana yatangaje ko yatanze Miliyoni 1 Frw yo gufasha umuryango Sherrie Silver Foundation
Sherrie Silver yashimye byimazeyo Ross Kana wateye inkunga ikigo cy’abana yashinze
KANDA HANO UBASHE KUREBA UBWO ROSS KANA YASURAGA SHERRIE SILVER FOUNDATION
TANGA IGITECYEREZO